10/19/2005

amateka ya FPR INKOTANYI




AMATARIKI Y'INGENZI MU MATEKA YA FPR-INKOTANYI

1979: Ivuka rya RANU (Rwandese Alliance for National Unity) Nairobi (Kenya)
1980: Obote agaruka ku butegetsi bwa Uganda; yemeza kwirukana Abanyarwanda : « Uwaje kera ni we uzagenda mbere“
1981 Gashyantare 6: Museveni atangira intambara y’ishyamba aherekejwe n’Abanyarwanda barimo Fred Gisa Rwigema.
1981-1982: Obote yohereza impunzi z’Abanyarwanda mu Rwanda
1986 Mutarama 26: Museveni afata ubutegetsi bwa Uganda.
1987 Ukuboza 25 : Inama ya RANU ; ivuka ly’Umulyango FPR-Inkotanyi; inyandiko z’iremezo : intego n’imigambi, amategeko-remezo, imyitwarire. Ishyirwaho ly’”abakada” ; Urugaga rw’urubyiruko; Urugaga rw’abategarugori Intambara yo mu majyaruguru ya Uganda (96% y’abayirwanye bari Abanyarwanda)
1990 Ukwakira 1: FPR-Inkotanyi zitangiza urugamba rwo kubohora uRwanda
Ukwakira 2: Urupfu rwa Fred Gisa Rwigema.
1990 Ukwakira 20 : Paul Kagame ava muri Amerika : Inkotanyi zisubira inyuma, zihindura imirwanire y’intambara.
1990 Ugushyingo 1: Intambara yo mw’ishyamba.
1990 Ugushyingo 3: Inkotanyi zifata umuhanda ujya Katuna, zibuza Habyarimana isabukuru y’insinzi
1991 Mutarama 23: Inkotanyi zifata gereza ya Ruhengeri Werurwe : Guhagarika intambara (cessez-le-feu) ; ishyirwaho lya G.O.M. (Abarorerezi b’abasirikali). Kanama -Ugushyingo : Inkotanyi zishinga ibirindiro m’Umutara Haba « Urwanda mu rundi » („intambara y’ibirindiro“).
1991 Nzeli 16: Imishyikirano ya Leta y’urwanda na FPR-Inkotanyi (Nsele-Gbadolite)
1992 Werurwe 16-18: gutema umutamenwa wa Kabuga; Biro politike iteranira i Gishuro cya Muvumba.
Werurwe- Kanama : « intambara yo kugota ».
Kanama 4 : imishyikirano y’Arusha.
Kanama 6: igitero cya Byumba
Nyakanga 1: guhagarika intambara ( ceasefire)
1993 Gashayantare: Itsemba ly’Abagogwe ;
1993 Gashyantare 2: Inkotanyi zugariza Kigali ngo zihagarike ubwicanyi; Hanyuma Inkotanyi zisubira mu birindiro.
1993 Kanama 3: Imishyikirano y’Arusha irakomeza
Ukuboza 28: Inkotanyi muri CND I Kigali
1994 Mata 6: Ihanurwa ly’indege ya Habyarimana ; itangira ly’itsembabwoko ;
1994 Mata – Nyakanga : FPR-Inkotanyi zirwanya itsembabwoko ;
1994 Nyakanga 4: FPR – Inkotanyi zifata Kigali
Nyakanga 19: Leta y’Ubumwe

Web site and all contents © Copyright FPR Inkotanyi 2001-2003, All rights reserved.

0 Comments:

Enregistrer un commentaire

Links to this post:

Créer un lien

<< Home